Urukundo rw'ahera umucyo w'urukundo Urumuri".

Urukundo rw'ahera umucyo w'urukundo Urumuri". ❤️ Inkuru z’urukundo | Inama z’ubuzima | Amasomo y’umutima
✨ Hano ni Umucyo w’Urukundo—aho umutima ubona isomo.
📌 Dukurikire buri munsi.

16/09/2026
AMAFARANGA NTABWO ARI URUKUNDO, ARIKO...Amafaranga ntabwo ari urukundo, ariko uburyo uyabona, uko uyakoresha n’uko mugan...
16/09/2026

AMAFARANGA NTABWO ARI URUKUNDO, ARIKO...

Amafaranga ntabwo ari urukundo, ariko uburyo uyabona, uko uyakoresha n’uko muganira kuri yo bishobora gutuma urukundo rwanyu rukomera cyangwa rugatangira gusenyuka.

Kuko hari abashakana bakundana, ariko batigeze bicara ngo bavugane ku byo bazakora mugihe amafaranga abaye meshe, uko bazafatanya mu nshingano, cyangwa uko bazafata ibyemezo ku mutungo wabo; maze amafaranga yamara kuza, aho kuba igikoresho cyo kubaka urugo, agahinduka urukuta rutandukanya imitima.

Urukundo nyarwo ntirusaba ko umwe aba umukire ngo undi amukundire ubukire, ahubwo rusaba ko abantu babiri bamenya gufatanya, kuvugisha ukuri ku mutungo wabo, kumvikana ku nshingano no kutagira amafaranga intwaro yo gutegeka cyangwa gucecekesha mugenzi wawe.

Kuko iyo amafaranga abaye menshi, urukundo ruba rugiye kuryoha nogukomera,aho gusenyuka kubwu ubumenyi buke m'urukundo; amafaranga yaba make, urukundo rugakenera ubumenyi bw'ubumwe buhuje kurushaho.

Ni yo mpamvu gukunda umuntu ari no kumenya kubaka ubuzima mufatanyije, atari ukubana mu byishimo gusa.

Ariko hari ikindi abantu benshi birengagiza: ese umuntu ashobora kuvuga ko agukunda, ariko ntakwereke umutekano, ubudahemuka n’ubwubahane?

Twiteguye kumva igitekerezo cyawe

URUKUNDO NTIRUGIRA UMUTEGETSI N’UMUKORESHAHari imibanire usangamo abantu babiri bavuga ko bakundana, ariko umwe akumva k...
16/09/2026

URUKUNDO NTIRUGIRA UMUTEGETSI N’UMUKORESHA

Hari imibanire usangamo abantu babiri bavuga ko bakundana, ariko umwe akumva ko kuba ari umugabo cyangwa umugore biha uburenganzira bwo gufata ibyemezo byose, undi agasigara abaho yumva ko ijambo rye ritagifite agaciro.

Nyamara urukundo nyarwo ntirwubakwa no gutegeka, rwubakwa no kumvikana; ntirushingira ku kuba umwe ari hejuru undi ari hasi, ahubwo rushingira ku kumva ko abantu babiri bashobora kugira ibitekerezo bitandukanye, ariko bagakomeza kubahana no gushaka icyabafasha bombi.

Kuko iyo umuntu ahora ategeka, undi agahora yubaha kubera ubwoba, ushobora kuba ufite urugo ruhagaze, ariko umutima warwo uba watangiye gusenyuka bucece.

Ni yo mpamvu gukunda ari no guha uwo ukunda umwanya wo kuvuga, ukumva igitekerezo cye, gufatanya mu byemezo no kumva ko ubuzima mwiyemeje kubaka atari ubwumwe, ahubwo ari ubwanyu mwembi.

Kuko aho icyubahiro gitangirira, ni ho urukundo rutangira kugira umusingi.

Ariko se iyo amafaranga atangiye kuba menshi cyangwa make, urukundo rwanyu ruba ruhinduka gute?

Igitekerezo cyawe twiteguye kucyumva

UBUTUMWA BW’UMUPFUIGICE CYA 27: Umwana Uri Ku IfotoAline yongera kureba ya foto, ariko noneho ntiyarebaga abantu bayirih...
16/09/2026

UBUTUMWA BW’UMUPFU

IGICE CYA 27: Umwana Uri Ku Ifoto

Aline yongera kureba ya foto, ariko noneho ntiyarebaga abantu bayiriho gusa, ahubwo yashakaga kumenya icyo mama we yashakaga ko azabona umunsi umwe, maze urutoki rwe rugenda buhoro ku ishusho, kugeza ubwo ahagarara ku mwana muto wari uhagaze hagati y’umugore yari azi ko ari mama we n’umugabo atigeze amenya neza uwo ari we.

Wa mugore Niko guhita ahita ahindura isura, maze Aline aramureba Niko kumubaza ati: “Uyu mwana ni nde?”, umugore araceceka, kuko ikibazo cyari kimugejeje ku kintu yari amaze imyaka myinshi arinda, hanyuma avuga buhoro ati: “Aline, hari ibintu mama wawe yansabye kutakubwira kugeza igihe wowe ubwawe uzabibonera.”

Aline agumya kwitegereza iyo foto yitonze, maze abona ko umwana wari hagati yabo yari afite akantu gato kamanitse ku ijosi, akantu kameze neza nk’urufunguzo yari afite mu ntoki, maze umutima we uhita umubwira ko atari ibintu byashyizwe kuri iyo foto ku bw’impanuka.

Samuel ahita yegera,nawe areba ifoto, maze aravuga ati: “Ubu ni bwo buryo mama wawe yashakaga ko ibanga ritangira kuvuga, kuko urufunguzo utagomba gukoresha ku muryango usanzwe rwerekanwe bwa mbere kuri uyu mwana.”

Aline ahindukira areba wa mugore, maze aramubaza ati: “Uyu mwana ni njye?”, umugore araceceka akanya gato, maze arasubiza ati: “Niba ari wowe, ikibazo ntabwo ari ukumenya niba ari wowe gusa, ahubwo ni ukumenya impamvu mama wawe yashatse ko ubona iyi foto nyuma y’imyaka yose.”

Telefoni ya Aline ihita yakira ubutumwa bwa Kevin buza bugira buti: “Aline, reba neza umwana uri ku ifoto, kuko hari ikintu ku ijosi rye gifite isano n’urufunguzo ufite, kandi ni cyo kizakwereka aho mama wawe yahishe ukuri kwa mbere.”

Aline asubira kuri ya foto, maze abona inyuma y’umwana hari igicucu cy’umuryango muto wari ushushanyije ku rukuta, maze munsi yawo hakandikwaho imibare ibiri gusa, imibare yari ihuye n’itariki yari inyuma y’iyo foto.

Aline yumva ko ibintu byose bitangiye guhurira hamwe, kuko itariki, umwana, ifoto n’urufunguzo bitari bikiri ibimenyetso bitandukanye, ahubwo byari nk’amabuye mama we yari yarashyize ku nzira imwe, ategereje ko umunsi umwe Aline azayanyuraho akamenya aho ukuri kwe gutangirira.

Wa mugore afata ukuboko kwa Aline, maze aramubwira ati: “Mwana wanjye, ibyo nagukoreye byose sinabikoze kugira ngo nkwambure mama wawe, nabikoze kuko nari naramuhaye isezerano ko nzakurinda kugeza igihe ukuri kutazongera kukugirira nabi.”

Aline amureba mu maso, maze bwa mbere yumva ko uwo mugore atari umuntu wamuhishe mama we kugira ngo amutware umwanya, ahubwo yari umuntu mama we yari yarizeye ngo abe amaso ye n’amaboko ye igihe we atari hafi y’umwana we.

Aline yongera kureba urufunguzo, maze aravuga ati: “None niba uyu mwana ari njye, kuki mama yanditse ko urufunguzo ruzanyereka ukuri?”, Samuel aramusubiza ati: “Kuberako icyo gihe ntabwo yashaka ko umenya uwo uri we gusa, yashakaga ko umenya impamvu abantu bamwe bari bamaze kumenya uwo uri we mbere y’uko wowe ubwawe ubimenya.”

Aline yumva ayo magambo aremereye, maze afata ya foto arayihindura, abona inyuma handitse umurongo mushya atari yarigeze abona mbere, ugira uti: “Umwana uri ku ifoto si we wenyine nari ndinze; hari n’uwo nari ndinze ko atazamenya ko uwo mwana ari we.”

Aline ahita aceceka, kuko icyo gihe ikibazo cyari gihindutse, maze aho kwibaza gusa “Uyu mwana ni nde?”, atangira kwibaza ati: “Ni nde mama yatinyaga ko yamenya uwo ndiwe?”

Telefoni ye yongera kwkira ubutumwa bwa Kevin buza bugira buti: “Ubu uri ku muryango wa mbere, Aline we, ariko nturakingura; banza umenye uwo mwana uwo ari we, kuko igisubizo cyaho ni cyo kizakwereka aho urufunguzo rugomba gukoreshwa.”

Aline areba ifoto bwa nyuma, maze ijisho rye rihagarara ku muntu wari inyuma y’umwana, umuntu utagaragara neza ariko ufite ukuboko ku rutugu rw’uwo mwana, maze umutima we utangira kumubwira ko uwo muntu ashobora kuba ari we wihishe inyuma y’ibanga ryose.

Ese umwana uri ku ifoto ni Aline koko?

Kandi umuntu uhagaze inyuma ye ni nde, kandi kuki mama wa Aline yashatse kumuhisha?

Ntucikwe na IGICE CYA 28: “Umuntu Wari Inyuma y’Umwana.”

ABANA B**A URUKUNDO BATARUVUGISHIJEHari isomo ry’urukundo umubyeyi ashobora guha umwana ataramubwira ijambo na rimwe.Umw...
16/09/2026

ABANA B**A URUKUNDO BATARUVUGISHIJE

Hari isomo ry’urukundo umubyeyi ashobora guha umwana ataramubwira ijambo na rimwe.

Umwana akura areba uko papa na mama bavugana, uko bapfa, uko basabana imbabazi, uko bafata ibyemezo, n’uko umwe yitwara iyo undi afite intege nke; ibyo byose bigenda bimubamo nk’ishuri, maze umunsi umwe akazabijyana mu mubano we atabanje no kubitekerezaho.

Ni yo mpamvu urugo rutari ahantu ho kubana gusa, ahubwo ari ahantu umwana ashobora kwigira uko kubaha umuntu bisa, uko kuvugana mu gihe cy’uburakari bisa, n’uko gukemura ikibazo mutaricana mu magambo bisa.

Iyo ababyeyi bahora basuzugurana, umwana ashobora kwiga ko urukundo ari ukwihanganira ibikomere; ariko iyo babasha kuvugana, kubahana no gukemura amakimbirane, aba abonye ko urukundo atari amagambo meza gusa, ahubwo ari uburyo bwo kubana n’undi muburyo bw'ubwuzizunye.

Ni yo mpamvu iyo twigisha urukundo, tutagomba gutekereza ku bakundana gusa; tugomba no gutekereza ku bana bazakura bareba uko dukundana.

Kuko ushobora gutekereza ko urukundo rwawe rureba wowe n’uwo ukunda gusa… nyamara hari undi muntu uri kwiga urukundo rwawe buri munsi, kandi ejo ashobora kurukurikiza.

None se, niba urukundo rwigishwa n’ibyo tubona n’ibyo dukora, ni iki umuntu yakwiga mbere yo gutangira kubana n’uwo akunda?

NTUKUBAKE URUGO UTARIZE GUKUNDAHari abantu benshi bitegura ubukwe, ariko bake cyane bitegura gukunda.Bategura imyambaro,...
16/09/2026

NTUKUBAKE URUGO UTARIZE GUKUNDA

Hari abantu benshi bitegura ubukwe, ariko bake cyane bitegura gukunda.

Bategura imyambaro, abashyitsi n’ibirori, bakategura aho bazatura n’uko ubuzima buzagenda, ariko ntibibaze ngo: “Ese njye nzi gukemura amakimbirane? Nzi kumva uwo nkunda? Nzi kuvugana igihe mugihe ndakaye? Nzi gusangira inshingano no kubaha ibitekerezo bya mugenzi wanjye?”

Kuko urugo ntirugirwa urugo n’impeta gusa; rugirwa urugo n’ubumenyi abantu babiri bazana mu buzima bwabo bwa buri munsi, kuko iyo amarangamutima y’umunsi w’ubukwe atangiye kugabanuka, yaba arinayo mpamvu yambere ubumenyi bwo gukunda butangira kuvuga.

Ni yo mpamvu kwitegura urukundo bidakwiye gutangirira ku munsi w’ubukwe; bigomba gutangira mbere yuko ubukwe buba, umuntu akiga kuvugana, kumva, kubaha, gukemura amakimbirane no gufatanya n’uwo azubakana na we.

Kuko urukundo si amarangamutima gusa; ni ubumenyi bwo gufata ayo marangamutima ukayabyazamo icyubahiro, ubwizerane n’ubuzima bwiza mufatanyije.

Ariko hari ikibazo gikomeye kurushaho: iyo ababyeyi bananiwe gukundana neza, abana babo b**a iki ku rukundo?

URUKUNDO RUGIRA IBIMENYETSOHari umuntu ushobora kumva akubwiye buri munsi ati: “Ndagukunda,” ariko ugasanga mu buzima bw...
16/09/2026

URUKUNDO RUGIRA IBIMENYETSO

Hari umuntu ushobora kumva akubwiye buri munsi ati: “Ndagukunda,” ariko ugasanga mu buzima bwa buri munsi nta kintu na kimwe kigaragaza ayo magambo akubwira, kuko urukundo rutabaho mu kanwa gusa; ruba mu buryo umuntu akwitaho, akakubaha, akakumva kandi akaguhitamo no mugihe ibintu bitari byoroshye.

Kuko gukunda umuntu si ukumwifuza igihe ibintu bigenda neza gusa, ni no kumuba hafi igihe umutima we uremerewe, kumufasha aho ushoboye, kumubwira ukuri utamutesha agaciro, no kumwereka ko kuba ari mu buzima bwawe atari impanuka, ahubwo ari inshingano wishimira.

Urukundo rufite ibikorwa ruba nk’igiti gifite imizi; rushobora guhura n’umuyaga, ariko ntiba rworoshye kugwa, kuko hagati y’abantu babiri haba hari icyubahiro, kwizerana, ubudahemuka n’ubufatanye.

Ni yo mpamvu umuntu udashobora kukwereka urukundo mu bikorwa, amagambo ye meza ashobora kuba afite uburemere buke.

Ariko noneho ikibazo gikomeye ni iki: ese twese dutegurira urukundo rwacu mbere yo kurwita urugo, cyangwa dutegereza kubana ngo dutangire kwiga gukundana?

Address

Nyarugenge
Kigali

Telephone

+250782111787

Website

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when Urukundo rw'ahera umucyo w'urukundo Urumuri". posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Contact The Business

Send a message to Urukundo rw'ahera umucyo w'urukundo Urumuri".:

Shortcuts

Share

Category