Yves new trends

Yves new trends Blogger�

🔥 DIEZ DOLA YATEGUJE INDIRIMBO NSHYA YISE ONIVA AZAHURIRAMO NA THE BEN..! 🎶🔥🔥Umuhanzi Diez Dola yatangaje ko agiye gusoh...
17/09/2026

🔥 DIEZ DOLA YATEGUJE INDIRIMBO NSHYA YISE ONIVA AZAHURIRAMO NA THE BEN..! 🎶🔥🔥

Umuhanzi Diez Dola yatangaje ko agiye gusohora indirimbo nshya yise “Oniva”, azahuriramo n’umuhanzi The Ben. 👀🔥

Iyi ndirimbo izaba iri no kuri album ye ya mbere yise “PROPAGANDA”, ikaba itegerejwe n’abakunzi b’umuziki nyarwanda. 🎧🇷🇼

“ONIVA” — Diez Dola ft. The Ben. Coming Soon! 🚀🎶
Yvestrends

17/09/2026

🎵MY DEAR 🔥 𝓔𝓵𝓮𝓮́𝓮𝓱🦈 🔥🔥

16/09/2026

🎙️ AMAKURU MASHYA!

Orchestre Impala, imwe mu matsinda afite amateka akomeye mu muziki nyarwanda, igiye kwizihiza imyaka 50 imaze ishinzwe! 🇷🇼🎶

Iri tsinda ryashinzwe mu mwaka wa 1975, rikaba ryaragize uruhare rukomeye mu guteza imbere umuziki nyarwanda, cyane cyane injyana ya Igisope.

Kuri ubu, Orchestre Impala yatangaje ko izizihiza iyi myaka 50 ibinyujije mu gitaramo gikomeye kizabera i Camp Kigali ku wa 28 Ugushyingo 2026.

Abategura iki gitaramo bavuze ko andi makuru arambuye, harimo ibiciro by’amatike n’abandi bahanzi bazitabira, azatangazwa mu minsi iri imbere.

Orchestre Impala izwi cyane ku ndirimbo zakunzwe mu bihe bitandukanye, zirimo “Ni Nde Undirije Umwana” ndetse na “Nkumbuye Umwana Twareranywe.”

Nyuma y’imyaka myinshi, iri tsinda ryagarutse ku rubyiniro mu mwaka wa 2013, rikomeza gusigasira umuziki waryo n’umurage w’umuziki

16/09/2026

URUKUNDO RUBABAZA IMITIMA💔💔😭😭

15/09/2026

😭😭😭😭💔💔

14/09/2026
🚨AMAKURU MASHYA🚨: Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine, uzwi cyane mu itsinda rya Ves...
14/09/2026

🚨AMAKURU MASHYA🚨: Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine, uzwi cyane mu itsinda rya Vestine na Dorcas, yasabye Urukiko kumuha gatanya ya burundu n’umugabo we, Ouedraogo Idrissa.

Amakuru avuga ko kuri uyu wa Mbere, tariki ya 14 Nzeri 2026, habaye inama ntegurarubanza mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro. Vestine yari ahagarariwe n’umunyamategeko we, ndetse na Idrissa nawe ahagarariwe n’uwe.

Aba bombi bari barasezeranye mu bukwe bwabaye ku wa 5 Nyakanga 2025, mu birori byabereye muri Intare Conference Arena.

Nyuma y’umwaka urenga gato bashakanye, Vestine yitabaje inkiko asaba gutandukana n’umugabo we. Amakuru avuga ko hari ibintu bitandukanye batumvikanagaho.

Ku rundi ruhande, Idrissa ngo ntiyifuza ko umubano wabo urangira binyuze muri gatanya.

Address

Kigali
2003

Website

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when Yves new trends posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Shortcuts

Share