05/07/2013
HEART TOUCHING STORY OF THE
WEEK: Nari ku irondo na bagenzi
banjye, mu mvura nyinshi
y’itumba mu mwaka wa 1995
mu gicuku hagati, ubwo
twabonaga umwana
w’umukobwa wakomeretse bikomeye aryamye mu
muhanda Nyabugogo.
Ntiwashoboraga kumumenya,
yavaga amaraso menshi cyane.
Uretse ko umutima wari
ugitera, nta kindi cyerekanaga ko yaba akiri muzima... Igihe twamugeragaho
byagaragaraga ko ari imodoka
yamugonze igahita itoroka.
Nari narabonye kenshi abantu
bitaba Imana, mbese nari
narabimenyereye kuburyo nibwiraga ko nabaye igiti, ariko
iyo shusho yo yangumye mu
mutwe. Nta muntu n’umwe
wacaracaraga, nta n’imodoka
yewe. Byabaye ngombwa ko
duhamagara afande ni we wohereje imodoka yo kugeza
indembe kwa muganga CHK.
Nk’abashinzwe umutekano
twakoze akazi kacu, ariko buri
wese yahamyaga ko
uwagonzwe atazabaho. Hashize nk’ibyumweru 2, nagiye
gusura mugenzi wanjye nawe
wari urwariye CHK nshakisha na
wa mwana w’umukobwa
mugeraho. Icyanshimishije
kurusha ibindi nasanze akiriho. Yari yuzuye imigozi
n’amaserumu umubiri wose
ariko ahumeka, kandi yari
yaravuye muri koma.
Umuforomokazi wamwitagaho
yanyemeje ko azakira ariko azatinda mu bitaro. Kumva ko
azakira ibyo gusa byari
bimpagije. Uwo munsi nibajije
aho nkura kugirira impuhwe
zingana gutyo umuntu ntazi
ndahabura, ariko sinabitindaho. Nongeye kugaruka ku bitaro
nyuma y’amezi 6, nezezwa no
kubona wa mwana atangiye
gusindagira. Yashimishijwe no
kubona umuntu amusura
atamuzi. Ku ifishi ye nashoboraga kubona izina rye :
Anita. Umuforomokazi
umwitaho yamubwiye ko ari
njye wamugejeje kwa
muganga, araturika ararira
ntiyagira ikindi asubiza. Mu kumusezeraho namubwiye
ko banyita Brown (kuko ndi
inzobe niko banyitaga), nsubira
aho twabaga kuri Jali, amasaha
y’uruhusa nari nahawe yari
arangiye. Numvaga ntazongera kubonana nawe, ariko ntacyo
byari bimbwiye cyane. Muri uwo mwaka ubunani
bwegereje, mu rukerera twari
mu gikorwa cyo gusaka ingo
zose mu Gatsata. Urugo
namusanzemo nahise
mumenya, ariko ndamwirengagiza kuko nari ndi
mu kazi. Tuvuye aho twakomeje
mu ngo begeranye ntangazwa
no kubona yarankurikije amaso,
bigaragara ko nawe yari
yamenye. Natangiye kwibwira ko
nzagaruka kureba Anita vuba
muri urwo rugo, ariko
ntibyankundiye kuko muri iyo
minsi twahise twimukira
Cyangugu nyuma tujya Congo tumarayo igihe kitari gito.
Mvuye Congo nahise nsubizwa
mu buzima busanzwe. Icyo gihe
uretse uruhushya rwo gutwara
imodoka, nta kindi kintu na
kimwe nari mfite cyamfasha mu buzima. Ku bw’Imana naje
kubona taxi voiture, mpita
ntangira gukorera mu mugi wa
Kigali. Umunsi umwe nari ntambutse
kuri KHI mpagarikwa na couple
yari yambaye neza cyane insaba
kuyigeza Nyamirambo. Bicaye
inyuma yanjye ariko
nkabarebera mu ndorerwamo. Umukobwa nabonaga asa na
Anita ariko yari yarahindutse,
yarabaye mwiza cyane, ari
umusirimu bihagije kandi akeye
mu maso. Bageze aho bagarukira
mbasezeraho mu kinyabupfura,
ariko Anita muvuga mu izina.
Yaranyitegereje yitonze
ambaza aho muzi mubwira ko
ndi Brown. Twembi byaratunaniye kwihangana mva
mu modoka turahoberana ku
muhanda, abantu bari hafi aho
bose baratangara.Yambwiye ko
atari akimbara mu isi
y’abazima, kuko bari baramubwiye ko napfiriye
Congo. Yahise amfata akaboko
mu marira menshi, ni uko
anyereka uwo musore w’incuti
ye afata na téléphone yanjye. Ku munsi wakurikiyeho
yampamagaye ambwira aho
musanga, tujyana iwe tuganira
ibyatubayeho byose kuva
twamusanga aho yagongewe
kugera uwo munsi. Ni ho yambwiye ko yagonzwe avuye
mu kazi yari amazeho iminsi 2,
aho yatangaga inzoga mu
kabari kugirango ahangane
n’ubuzima bubi yari abayemo.
Avuye mu bitaro, umugiraneza yamurihiye ishuri akomeza
ibijyanye n’ubuvuzi kugirango
nawe azashobore kwita ku
bandi nk’uko nawe
bamwitayeho. Yabonye bourse
akomereza KHI ubwo twavuganaga yari muganga kuri
Faycal. Yambwiye ko amaze imyaka
myinshi atagera ku matongo
y’iwabo yasigaweho na
nyirasenge, ni uko duhana
umunsi nzamujyanayo.
Natangajwe n’uko inzira yanyerekaga nasangaga ari ijya
ahahoze ari iwacu kera
hatarazima. Nyirasenge
nasanze yari umuturanyi
n’incuti y’iwacu. Jye twari
tumaze imyaka 11 tutabonana, yari azi ko nasezeye ku isi kera
hamwe n’abandi. We yibwiraga
ko nazanye na Anita tuziranye
bihagije. Akazina ka Fifi
yahamagaraga Anita ni ko
kankoze ku mutima. Kanyibukije umwana w’iwacu
twigeze gukundana turi mu
mashuri yisumbuye kugeza
mbere gato ya 1993 ubwo
nasangaga abandi kubohoza
igihugu, icyo gihe nari ngeze mu mwaka wa 5 w’amashuri
yisumbuye we yari mu wa 2.
Uwo mwana nta wundi yari
Anita ! Mu nzira dusubira i Kigali nari
nabaye ikiragi. Ku munsi
wakurikiyeho nibwiranye neza
na Anita, amenya ko ari jye
Claude Ngabo wa kera, dusubira
mu rukundo rwacu tukiri abana. Yanyibukije ijambo rya nyuma
namubwiye ubwo
namusezeragaho :”ncuti, ngiye
kure ahantu nzatinda, kandi
dushobora kutazongera
kubonana tukiriho, uzahore unyibuka nanjye
sinzakwibagirwa”. Nyuma y’inzitane z’ibibazo
n’ibigeragezo bitandukanye
twanyuzemo mu minsi
yakurikiyeho, naje kubana na
Anita. Dufite abana 2; imfura na
bucura, tumeze neza tuba mu
Bubiligi mu mugi bita Leuven.
Tumaze imyaka 4 tubana,
dukundana nk’abana kandi
urukundo rwacu rukura amanywa n’ijoro. NIBA IYI NKURU IGUKOZE KU
MUTIMA, KORA "SHARE"!