Imbaraga Z'umusaraba

Imbaraga Z'umusaraba Abagalatiya 6:14

Dore umuti w'ikibazi benshi bibaza NI RYARI NAHITAMO UWO TUZABANA?  Ni ku myaka ingahe? Ku buhe bushobozi? Ku yahe makur...
28/06/2024

Dore umuti w'ikibazi benshi bibaza NI RYARI NAHITAMO UWO TUZABANA? Ni ku myaka ingahe? Ku buhe bushobozi? Ku yahe makuru? Igihe ni igihe nyuma y'igihe si igihe. Ubundi utegereje iki? HARABURA iki?

SESSION1: NI RYARI NAHITAMO UWO TUZABANA?Tubahaye ikaze mu gice cyacu cya mbere cy'inyigisho (Seminar) z'urubyiruko.Komeza ubane natwe, hari icyo ushaka kon...

Ni gute mahitamo uwo tuzabana?Shira amatsiko ukanda link maze wumve utuje uburyo wahitamo uwo muzabana utazayoba inzira.
28/06/2024

Ni gute mahitamo uwo tuzabana?

Shira amatsiko ukanda link maze wumve utuje uburyo wahitamo uwo muzabana utazayoba inzira.

ITANGIRIRO 24: 18 Ako kanya umukobwa acisha bugufi ikibindi aramubwira ati: “Ngaho nywa ushire inyota.” 19 Amaze kumuha amazi aramubwira ati: “Reka mvomere n...

Umwuka wera niwe upfunyitsemo ibyangombwa byose itorero rikeneye ku isi by Ev Maombe TheogeneUmwuka wera niwe gisubizo g...
03/11/2022

Umwuka wera niwe upfunyitsemo ibyangombwa byose itorero rikeneye ku isi by Ev Maombe Theogene

Umwuka wera niwe gisubizo gikomeye kandi gikenewe n’itorero kuko ariwe washyizwemo ibikenerwashingiro byose kugira ngo abizera yesu babashe kuba ku isi ariko bazasange Imana mu ijuru bakiri bazima mu mwuka.

Umwuka wera niwe Transport izazamura itorero, ntushobora kwizera kuzajya mu ijuru utawufite.

Komeza ukurikirane inyigisho yose maze usabe umwuka wera agumane nawe iteka.

https://m.youtube.com/watch?v=V5Zzm1YDKdw&t=240s

Usanze uba mu idini gusa nta mwuka waba nta bwishingizi bwo kuzabona Imana ufite, winginge Yesu yongere akwiyereke bundi bushya akuzuze umwuka wera.

BANA NATWE KU RUBUGA WWW.UMUSARABA.ORG CYG CHANNEL UMUSARABA TV MAZE UKOMEZE KUHASANGA INYIGISHO ZIGUFASHA KUBAKA UBWAMI BW'IMANA. IYI CHANNEL KANDI IRASUBIZ...

Impamvu uriho(ubu*ima) iruta ibikuriho by Ev Maombe TheogeneNakumenye ntarakurema mu nda ya nyoko kandi nakwejeje utarav...
03/11/2022

Impamvu uriho(ubu*ima) iruta ibikuriho by Ev Maombe Theogene
Nakumenye ntarakurema mu nda ya nyoko kandi nakwejeje utaravuka, ngushyiriraho kuba umuhanu*i uhanurira amahanga (Yerm1:5).

Nshuti mukundwa n’umwami wacu yesu, ndashaka kongera kukwibutsa ko wabayeho kubw’umugambi w’Imana hari impamvu ikomeye yatumye ubaho nkuko Imana ibwiye yeremiya. ubu*ima bwawe ntabwo ari impanuka ahubwo bugomba kuyoborwa n’Impamvu yabwo kuko yabayeho mbere yabwo, icyo ubereyeho kiruta uko ubayeho.

ibihe, iminsi, amakuba, abantu, ibikomeye,… ibiguhiga cg impamvu y’ibyaku*iye ntaho ihuriye n’impamvu waje kuko impamvu waje iruta iy’ibyaku*iye niyo mpamvu no uri gereza Imana ikomeza gusangamo yeremiya.

ubu*ima bwawe ukwiriye kubuhuza n’impamvu nyamukuru wabuherewe kuruta kubuhuza n’indorerwamo y’isi cg ibikunaniza.

Fungura aho ukurikirane inyigisho yose mu majwi n’amashusho. komeza unesheshe impamvu yo kubaho kwawe ibikuriho.

https://www.youtube.com/watch?v=F1eyX5hmr8w

muhabwe umugisha n’Imana.

20/06/2022

YESU URATANGAJE, UKORA IBIKUVUGA!

20/06/2022

YESU URAKOMEYE NTAKIKUNANIRA

Nimuze dushake uwiteka bigishoboka ko abonywa
11/09/2018

Nimuze dushake uwiteka bigishoboka ko abonywa

01/08/2018

MENYA AMABANGA 10 AKOMEYE YO KUBAKA URUGO

BIRAREBA ABANTU BUBATSE INGO NO KUBITEGURA KURUSHINGA

1. BURI WESE AGIRA INTEGE NKE

Imana niyo itagira intege nke
Buri rurabo rwa roza rugira amahwa yarwo. Nutumbira cyane intege nke z’uwo mwubakanye ntushobora kunezezwa na cya kindi afitemo imbaraga

2. BURI WESE AGIRA AMATEKA

Si malayika bityo wikomeza gucukumbura ahashize he. Icyingenzi ni ubu*ima mubanyeho none. Ibyarangiye byarabaye. Babarira wibagirwe. Ibyahise ntacyo wabihinduraho. Ita Ku bya none n’ejo hazaza

3. BURI RUGO RUGIRA IBYARWO

urugo si uburiri bw’indabo z’iroza. Urugo wabonyemo ibyiza hari ibikomeye ruba rwaranyuzemo byaka umuriro. Urukundo nyakuri rugaragarira mu bigeragezo
Rwanirira urugo rwawe
Nambana n’uwo mwashakanye mu gihe mugeragezwa. Wibuke ko ariyo ndahiro mwakoze musezerana.

4. BURI RUGO HARI IBYIZA RUGERAHO

Wigereranya urugo rwawe n’izabandi. Ntibyahwana rwose, zimwe zishobora kuba zarabarenze izindi zibari inyuma.
Mu kwigabanyiriza ibibazo (iteshamutwe) mu rugo, ihangane, kora cyane mu gihe cyawe. Ibyo mwiyifuriza mu rugo bizageraho bibe.

5. KUBAKA URUGO NI UGUTANGIZA URUGAMBA

Iyo mushinze urugo, ugomba gutangiza intambara irwanya abanzi b’urugo
Bamwe muri abo banzi ni:
Ubutamenya (kutita Ku bintu)
Kudasenga, kutababarira, ubuhehesi, gukururwa n’abandi, gushukwa, gukubita umugore, urukundo ruke, kwiyenza, ubunebwe, gutandukana nawe. Itegure rero guhangana nabyo urwanirira ubusugire bw’urugo

6. NTA RUGO NGENDERWAHO

Nta rugo rw’intangarugero muri byose. Urugo rudusaba gukora n’ubushake neza kandi buri munsi. Urugo twarugereranya n’imodoka igira akongeramuvuduko amavuta yako n’agasohoramwotsi iyo bititaweho
Imodoka ipfira mu nzira igatamaza abayirimo. Benshi muri twe turangwa no kutita Ku rugo. ESE nawe ni uko? Niba urimo. Ndakwinginze ita Ku rugo rwawe.

7. IMANA ISHOBORA KUBA ITARAGUHAYE UWO WIFUZA NEZA NEZA

Imana yamuguhaye adatuganye ngo umugire uko wamwifuzaga. Niba warashakaga ukunda gusenga akaba atabikunda cyane. Mu Rukundo. Sengana nawe umutere umwete. Bizageraho bize.

8. KUBAKA URUGO NI UKWEMERA INGARUKA

Ntiwamenya ibizaba mu rugo rwawe, ubu*ima bushobora guhinduka. Ugomba kubyakira mukanabiganiraho ngo mubyumvikaneho.
Mushobora kubura urubyaro.
Ashobora kubyibuha cyane utabikunda.
Ashobora kubura akazi bikaba ngombwa ko ari wowe wenyine utunga urugo igihe kirekire. Ihangane niba Imana iri mu ruhande rwanyu, hari Umunsi muzaseka.



9. KWUBAKA URUGO SI IBY’IGIHE GITO NI IBY’ITEKA

Urugo ni ukwiyemeza burundu, urukundo ni ubushishi (colle) bufatanya abubakanye.
Ubutane butangirira mu bitekerezo. Ntukabitekereze. Ntuzanamukangishe gutaana. Haranira kubana nawe mu rugo. Imana yanga ubutane.

10. BURI RUGO HARI ICYO RUSABWA

Urugo ni nka konti muri banki. Amafaranga wabikijemo niyo ubikuza. Niba nta rukundo, amahoro, no kwitaanaho (care) washyize mu rugo. Ntutegereze urugo rwiza.
Nta Rukundo rwizana, urukundo rutera gutanga no kwitanga

Umwami Yezu Kristu aduhe Ubuntu n’ubwenge bwo kwubaka ijuru rito mu rugo.

Muhabwe umugisha.

UMUMARO  WO KWIZERAHaracyasigaye igihe kigufi cyane, Kandi uzaza ntazatinda.38Ariko umukiranutsi wanjye azabeshwaho no k...
02/07/2018

UMUMARO WO KWIZERA

Haracyasigaye igihe kigufi cyane, Kandi uzaza ntazatinda.38Ariko umukiranutsi wanjye azabeshwaho no kwizera. Nyamara nasubira inyuma,umutima wanjye ntuzamwishimira (Abaheb10:37-38).

Imana ishimwe yo yategetse ko bi bintu byayo bitazajya bihera mu magambo gusa ahubwo yanategetse ko ari ibintu bizatubeshaho twebwe ababyizera.

Mu magambo make ataruhije kuyumva ni uko ikintu kibesheje ho umuntu ari ikintu akora kikamuzanira imibereho mu bu*ima bwa buri munsi. Nanone bivuze iki muri ubu bu*ima tubaho dusa naho duhatana? Mu nzira yubu*ima bwacu harimo ibirushya byinshi n’amagorwa! Tugenda turushye tutazi ibizaba ejo. Umwijima uri aho ari hose watekereza kujya, kuko burya ku isi ibibi nta hantu twabihungira.

Nuko rero dukenera u*i byose uhagarara mu itangiriro akareba mu iherezo ngo atuyobore, kuko aho tuba ahazi neza kuruta uko hamenywa n’uwariwe wese. Natwe ikigu*i dutanga kikaba ari ukubaho tubeshejweho no kumvira amabwiriza y’utuyoboye, kuko aho atujyana ho harusho kuba heza. Kugenda twumvira amagambo ya Yesu Kristo bituzanira amahirwe yo kutagwa mu mitego y’umwanzi satani, bityo rero ubugingo bwacu bukorakoka butyo! Mbese tugakomeza tukabaho!

Hari aho Uwiteka yigeze ihishurira imibereho myiza ubwoko bwe bw’Abisiraheri nubwo byabagoye kubyumva. Yaragize iti “Nuko mujye mwitondera amategeko yanjye n’amateka yanjye, ibyo uzabikora azabeshwaho na byo. Ndi Uwiteka” (Abalewi 18:5). Aha Uwiteka yababwiraga ko umuntu wese uzafata umwanzuro wo kubaho amawumwira azabishwaho na byo. Yongeyeho ijambo ngo ndi Uwiteka.

Bivuze ko ari we ubwe wishyiriyeho iryo hame. Kandi koko ababyizera bibarinda umuze mu mibiri yabo, bigatera imitima yabo kubaho ituje kandi inezererewe umwami w’amahoro ari we Yesu Kristo.
Abaroma 10:17-18
“ 17Dore kwizera guheshwa no kumva, no kumva kukazanwa n’ijambo rya Kristo. 18 Ariko ndabaza nti “Ntibumvise?” Yee, rwose barumvise ndetse “Ijwi ryabo ryasākaye mu isi yose, Amagambo yabyo agera ku mpera y’isi.”

Nkuko bibiliya itubwiye ko kwizera guheshwa no kumva ijambo rya Kristo. Umuntu aramutse afashe umwanzuro wo kubaho atunzwe n’ibyavuzwe n’umukiza
Yesu Kristo byamubera ubu*ima pe. Ariko ndabaza nti “Ntibumvise?” Yee, rwose barumvise ndetse “Ijwi ryabo ryasākaye mu isi yose, Amagambo yabyo
agera ku mpera y’isi.”

Ni ba iri jwi ryaregeze ku mpera z’isi abaryumviye ni bangahe? Kubeshwaho no kwizera ni ikintu kirenze cyane uko umuntu babyatuza akanwa. Ahubwo ni ubu*ima bu*ira icyaha ariko kutumvira. Uba muri ubu bu*ima yumva ibyo abandi batumva, akavugana n’umuyobora mu ibanga rikomeye, atekereza ibitandukanye n’ibyabandi batekereza, mbese ayoborwa muri byose
nushaka kumukiriza ubugingo bwe.

Iyi ni intambwe nayifuriza buri mwizera wese yo kugera ku rwego rwo kubeshwaho no kwizera ibya Yesu Kristo uwo utuyobora mu nzira yubugingo buhoraho. Ubwo tuyoborwa n’umukiza wacu dufite amahoro muri urwo rugendo kandi azatugeza mu ijuru amahoro ntabwo tuzongera kwibuka urugendo.

Umugisha kuri mwe mwese mwasangiye nanjye ubu butumwa kandi nanabararikira kuzabana nanjye mu gice cya nyuma cy’ibyo kwizera kitwa Amaherezo yo kwizera.



Imana ibahe umugisha.

“Haracyasigaye igihe kigufi cyane, Kandi uzaza ntazatinda.38Ariko umukiranutsi wanjye azabeshwaho no kwizera. Nyamara nasubira inyuma,umutima wanjye ntuzamwishimira (Abaheb10:37-38).

27/06/2018

💿💿💿💿💿💿💿💿💿💿💿

IMBARAGA Z'UMUSARABA

Yesu ashimwe,

2 Timoteyo :2:22; Nuko uhunge irari rya gisore, ahubwo ukurikize gukiranuka no kwizera n'urukundo n'amahoro, ufatanije n'abambaza Umwami wacu bafite imitima iboneye.

Hari intambara zidusaba kurwanisha GUHUNGA,komeza icyo ufite hatagira ugutwara ikamba ryawe!

Imana ibahe umugisha

Ev Maombe [email protected]

Address

Kigali Nyamirambo KN 7Ave, Near MBC
Kigali

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when Imbaraga Z'umusaraba posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Share

Category